Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) imaze
kubona ikibazo cyugarije abana bo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iri i Mahama
mu Karere ka Kirehe yagejeje inkunga ya Toni icyenda (9) zigizwe n’amabaro 918 y’imyenda
maze iyishyikiriza abana batishoboye bari mu nkambi.
Iyi nkunga yashyikirijwe ubuyobozi
bwi nkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama tariki 21 zukwezi kwa gatandatu k’uyu
mwaka wa 2016 hatangwa imyenda kuri bamwe ku bana bayigenewe ariko igikorwa cyo
kuyitanga kugirango igere kubagenerwabikorwa bandi bose kikaba gitangijwe
kuzakomeza.
Abana bagenewe iyi nkunga hakaba harimo
abari mu mashuri abanza ndetse n’abatarageza ku myaka yo kwiga.
Nzoyisaba Jeannette ni umwe mu
babyeyi bashyikirijwe imyambaro nibura igera kuri 5 y’umwana we w’imyaka 2. Yagaragaje
ibyishimo bye agira ati: “dukenera byinshi hano mu nkambi, ubuzima buba
bugoranye cyane ariko byumwihariko abana bacu ntibagiraga icyo kwambara none
turakibonye, turashimira uyu muryango wa Croix Rouge uyiduhaye”.
Umukozi wa MIDIMAR wari witabiriye
uwo muhango Madamu Gatama Grace akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa byo mu
nkambi yatangaje ko yishimiye inkunga CRR ikomeje gutanga mu nkambi. Yavuze ko
imyenda y’abana ikaba yari kimwe mu bibazo bihangayikishije ababyeyi muri iyi
nkambi.
Imyenda Croix Rouge y’u Rwanda
yatanze yaturutse mu gihugu cya Denmark, ikusanyijwe n’abana bafite umutima wo
gutabara bagenzi babo bari mu nkambi z’impunzi kubera intambara.
Croix Rouge y’u Rwanda ifite
ibikorwa bitandukanye mu nkambi byo gufasha impunzi harimo ubutabazi bwa buri
munsi bwo kugeza abarwayi kwa muganga, ibikorwa byo guhuza imiryango yaburanye
n’abayo, imfashanyo y’ibikoresho byo mu nzu no mu gikoni, gutera imiryango iba
mu nkambi inkunga yo guhinga akarima k’igikoni kugirango baronke imboga
zokwongera imirire myiza, n’ibindi.
Intumwa ya Croix Rouge ya Denmark mu Rwanda Marie-Chantal Dahl yambika umwe ku bana bahawe imyenda ingofero. Umwana umwe yahawe imyenda igera nibura kuri 5 |
Numugabo Antoine