Sunday 10 July 2016

Croix-Rouge y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kwiga ubutabazi bw’ibanze



Ibikorwa byo kwerekana ubutabazi bw'ibanze byakozwe mu bice bitanu by'umugi wa Kigali mu rwego rwo gukangurira abatwara ibinyabiziga n'abakoresha umuhanda ku kamaro k'ubutazi bw'ibanze
Kuri uyu wa 30/06/2016 muri Croix- Rouge y’u Rwanda hatanzwe impamyabumenyi ku bashoferi baturuka muri sosiyete zitwara abagenzi n’abayobozi ba za auto Ecoles (amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga) bagera kuri 30.

Muri uwo muhango, Perezida wa Croix- Rouge y’u Rwanda Dr Bernard Nzigiye mu ijambo rye yasobanuye ko bibabaje kuba umubare munini w’abazira impanuka baba bashoboraga gutabarwa iyo baba barahuye n’uzi ubutabazi bw’ibanze impanuka ikimara kuba. Yagaragaje ko kuba harateguwe amahugurwa nk’aya kwari ukugirango iki kibazo gikemurwe. Yasabye abahuguwe kuba itara rimurikira abandi, bityo ibyo bigishijwe nabo bakazabigeza ku bandi.

Dr Nzigiye yavuze kandi ko ahantu hatanu mu mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo kwerekana uko ubutabazi bw’ibanze bukorwa hanasobanurwa akamaro kabwo aho hakaba ari  Nyabugogo, Remera, Kabuga, Nyamirambo na Nyacyonga.

 Nkiko Samson umukozi wa Croix- Rouge y’u Rwanda ushinzwe gahunda y’ubutabazi bw’ibanze yavuze ko icyifuzo cya Croix- Rouge y’u Rwanda ari uko ubutabazi bw’ibanze bwagera kuri buri munyarwanda. Asobanura ibyakozwe yavuze ko icyari kigamijwe ari ukwerekana ko umutekano mu muhanda ureba buri wese.
Abayobozi b'ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga n'abashoferi b'amamodoka atwara abagenzi mu ntara basoza amahugurwa mu butabazi bw'ibanze
Abitabiriye ayo mahugurwa bishimiye ubumenyi bayavomyemo bikaba bigaragarira mu buhamya bwabo: Umurerwa Aisha umuyobozi wungirije muri Auto Ecole Nyamirambo avuga ko kuba ashoboye guhugurwa ari amahirwe kuko abona bizamugirira akamaro cyane. Asobanura ko aya mahugurwa azamugirira akamaro mu kazi akora kandi bikanazabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu ngo zabo.  
Mu buhamya bwe aragira ati “ubutabazi bw’ibanze nigiye aha ni ngombwa ko bwigishwa muri auto Ecoles zose, kandi na none buzamfasha no mu muryango wanjye: umwana agize ikibazo namujyana kwa muganga hari ibyo nabanje kumukorera”.

Rutayisire Jean D’Amour, umushoferi muri RFTC avuga ko we yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe. Mu buhamya bwe avuga ko mu gihe kitarenze icyumweru nyuma y’uko yize ubutabazi bw’ibanze amaze gutabara inshuro ebyiri.

Muri iki cyiciro hahuguwe abantu 30 bikaba bizanakomeza. Kubera akamaro k’aya mahugurwa ba nyiri amasosiyete atwara abagenzi bemeye ko bazajya batera inkunga amahugurwa nk’aya.
Kwerekana uko ubutabazi bw'ibanze bukorwa

No comments:

Post a Comment